![]() |
Photo: Village Urugwiro |
Gukuraho amafaranga ya Visa: Ati “Ni ugusonera aya Visa
gusa, ay’ibindi turayakeneye.”
Perezida Paul Kagame avuga ko kuyobora Umuryango wa Africa
y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu (6) byabaye nk’ibikomera
kurusha kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU) ugizwe n’ibihugu birenga
50.
Perezida Kagame yavuze ko kuyobora EAC byabaye nk’ibigorana
kurusha kuyobora AU
Yabivuze ejo mu kiganiro ngarukamwaka agirana
n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Muri iki kiganiro yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda
rukomeje gutera mu bubanyi n’ubutwererane n’ibihugu bitandukanye ku Isi.
U Rwanda rwayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe
(AU/African Union) mu mwaka wa 2018, mu mwaka wakurikiye ruhabwa kuyobora
Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC/East African Community).
Mu mwaka umwe yayoboye AU, Perezida Kagame yageze kuri
byinshi bikomeye kuri uyu mugabane birimo gusiga hasinywe amasezerano y’Isoko
rusange ry’uyu mugabane ryifujwe kuva kera ndetse n’amavugurura y’uyu muryango.
Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bikomeye byagezweho
ari ku buryobozi bw’uriya muryango atabigezeho wenyine ahubwo ko yafashwaga
n’abakuru b’ibigugu by’uyu mugabane wa Africa.
Ati “Hamwe n’inkunga banteye, ntabwo nari kwemera ko tutabigeraho,
ni yo mpamvu twageze ku byiza.”
Nyuma y’umwaka umwe ayobora uriya muryango ugizwe n’ibihugu
birenga 50, u Rwanda rwahise ruhabwa kuyobora EAC igizwe n’ibihugu bitandatu
(6).
Ati “Ariko uko bigaragara, kuyobora EAC ni byo byakomeye
kurushaho, nubwo ari ibihugu bike ariko kuba umuyobozi w’uyu muryango muri uyu
mwaka ushize ni byo bikomeye kurusha kuyobora umugabane wose ugizwe n’ibihugu
byinshi.”
Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yagombaga kuba mu
Ugushyingo yarasubitswe kubera ubusabwe bwa kimwe mu bihugu by’ibinyamurango
yimurirwa muri uyu mwaka wa 2020.
Avuga ko mu kuyobora hazamo ibigoye ndetse “No mu kuyobora
igihugu cyanjye ngenda mpura n’ibibazo kandi ari igihugu kimwe, rero kuyobora
umuryango biba bigomba kuzamo ibigoye kurushaho.”
Gusa avuga ko mu bihe byatambutse Umuryango wa Africa
y’Iburasirazuba wari uriho utera intambwe ishimishije haba mu gukorera hamwe
ndetse n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango bukora neza.
Ati “Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibindi
byariho bigenda neza.”
Ariko ngo mu myaka mike ishize bisa nk’ibyasubiye inyuma
kubera ibihugu bimwe byagiye bibanira nabi ibituranyi byabyo bibana muri uyu
muryango, nka Uganda yabaniye nabi u Rwanda ikajya ihohotera abanyarwanda
bajyagayo ndetse ikanatera inkunga abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rugiye gusimburwa ku
kuyobora EAC ariko ko gukorera hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango bizakomeza
gukenerwa kandi bigashyirwamo imbaraga.
Muri ibi biganiro Perezida yabwiye bariya badepolomate ko u
Rwanda rugiye gusonera ikiguzi cya Visa ku bihugu bimwe
Gukuraho ikiguzi cya Visa: Ati “Ntibivuze ko tudakeneye
amafaranga”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda
ruriho rutera mu bubanyi n’amahanga, yatumye ubukungu bw’u Rwanda buri
kurushaho kuzamuka ku buryo ubu igihugu kihaye intego yo kuba muri 2050 kiri mu
bihugu bifite ubukungu buri hejuru.
Ati “2050 byumvikana nk’aho ari kera ariko ni imyaka mirongo
itatu (30) gusa, irajya kungana n’iyo tumaze kuva mu 1994.”
Avuga ko ntagushidikanya ko ubutwererane n’ububanyi
n’amahanga haba muri Africa no ku Isi bizagira umusanzu ukomeye mu gutuma u
Rwanda rugera kuri kiriya kerekezo kandi ko n’ubundi byarugize mu byo u Rwanda
ruriho rugeraho.
Yagarutse kuri ibi u Rwanda rukomeza kugeraho mu bubanyi
nk’inama rugiye kwakira ya 26 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu
bikoresha icyongereza (Commonwealth) izaba muri Kamena uyu mwaka.
Avuga ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abanyamahanga
kugenderera u Rwanda, mu gihe cya vuba ruzakuraho ikiguzi cya Visa ku baturage
bo mu bihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), abo mu muryango
w’ibihugu bikoresho icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu muryango
w’ibihugu bikoresha igifaransa (Francophonie).
Ati “Ndetse tuzanabikora ku bindi bihugu bitari muri iyi
miryango, ntimugire impungenge, tuzabyitaho…”
Akomeza avuga ko u Rwanda rukeneye abarugenderera benshi.
Ati “Nari ngiye kuvuga ko tudakeneye amafaranga cyane ariko sibyo,
turayakeneye, tuzasonera amafaranga ya Visa gusa ariko ibindi bisigaye
turabikeneye.”
Umukuru w’igihugu kandi avuga ko nk’ibisanzwe n’ubundi Visa
izakomeza gutangirwa ku kibuga k’indege nk’uko bisanzwe.